Welkom op de See & Smile website

Missie Rwanda

Lokaal persbericht:

________________________________________
Kabgayi: Abaganga b’inzobere bari kuvura abantu bareba imirari ku buntu
INKURU NYAMUKURU | Yashyizwe ku rubuga naChief Editor Kuwa 07/12/2016 Saa 11:32

Itsinda ry’abaganga baturutse mu gihugu cy’Ububiligi ryo mu muryango (See and Smile) ryaje kubaga abaturage bareba imirari, Dr Karlien Vian Poucke uyoboye iri tsinda avuga ko kugorora amaso areba imirari ari ikibazo cyoroshye kuvurwa cyane cyane ku bana bato.

persbericht foto 1

 

Abana bato bafite imirari bo ngo babavura vuba kandi bagakira neza. Uyu ni umwe bamaze kubaga hamwe n’abo mu muryango we bishimiye iyi serivisi

Imirari (Strabisme) ikunze gufata indiba y’ijisho cyangwa imbonakure kuva umwana akivuka, iyo itinze kuvurwa usanga amaso areba mu cyerekezo gitandukanye ariko amaso ubwayo nta kibazo aba afite cy’ubuhumyi.

Dr Karlien Vian Poucke, umwe muri aba baganga atangaza ko mu Bubiligi naho iki kibazo cy’imirari gihari ariko ku rugero rwo hasi. Niyo mpamvu ngo buri mwaka biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kuvura ku buntu abafite iki kibazo cy’imirari mu Rwanda no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biba birimo abatari bacye bareba imirari.

Ati “Impamvu nyamukuru ituma tuza muri Africa ni uko usanga  umubare munini w’abarwayi  uruta cyane uw’abaganga tukaza tukabafasha.

Iyo tubaze amaso y’imirari aratungana akareba mu cyerekezo kimwe kuko tuba twayagoroye

Umuvuzi w’amaso mu bitaro bya Kabgayi Jean Marie Vianney Bisengimana avuga ko ubusanzwe ibi bitaro bikunze kwakira abarwayi benshi baza kuvurwa amaso harimo n’abafite imirari.

Akavuga ko ku bana bato bafite munsi y’imyaka itandatu bavurwa bagakira ariko ngo ku bantu bakuru bafashwa kugororwa amaso kugira ngo arebe ahantu hamwe.

Ati: “Ku bantu bakuru bavukanye indwara zabateye  kureba imirari iyo bavuwe biba ari ukugira ngo ubwiza bw’amaso yabo bwongera bugaruke kuko ku bantu bafite imyaka myinshi badashobora gukira usibye kubagorora gusa.”

persbericht foto 3

 

Dr Bisengumana ari gusuzuma umwe mu bafite uburwayi bw’amaso

Serivisi yo kuvura amaso i Kabgayi yakira ku munsi abarwayi  120 baturuka mu Rwanda muri Kongo, mu majyepfo ya Uganda n’i Burundi.

Izi nzobere z’abaganga ziri  kuvura abareba  imirari  mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’abarwayi b’amaso bagana ibi bitaro, zizamara icyumweru zivura abareba imirari.

Aba baganga bagira inama abaturage kwisuzumisha imirari hakiri kare kuko hari abo biviramo indwara  y’amaso ishobora kubatera ubuhumyi.

Bamwe mu bo izi nzobere zimaze kubaga bavuga ko bishimye kuko bagiye gukira imirari

persbericht foto 2